Bibiliya
Igitabo cya Bibiliya cyangwa Bibiliya Ntagatifu ni igitabo cyaturutse ku Mana[1].
Ubwo igitekerezo cy'imibereho ya Kirisito ari ukuzuza ubuhanuzi, igitekerezo cy'imibereho ye cyanditswe mbere y'uko avuka. Ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera bushyira ahagaragara imibereho ya Kirisito , urupfu no kuzuka kwe mbere y'uko bibaho. Isezerano Rishya ni igitekerezo cy'imibereho ye nk'uko byari byarahanuwe.
Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera babayeho hagati y'imyaka magana atanu, n'igihumbi na magana atanu mbere y'ivuka rya Kirisito , bavuze ingingo nyinshi zifatika zerekeye imibereho ya Mesiya.
Bibiliya iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi zisaga 2.300, kandi ibyo byatumye igera ku bantu basaga 90 ku ijana by’abatuye isi. Ugeranyije , buri cyumweru hatangwa za Bibiliya zisaga miliyoni! Hacapwe kopi zibarirwa muri za miriyari 3.9 . Giha intera nini cyane mu gukundwa, gusomwa, kugurwa no kwandikwa cyane kurenza ibindi byose biri kuri uru rutonde. Hacapwe ibitabo bigera kuri miriyari 3 na miriyoni 9 by’icyo gitabo kitwa Bibiliya[2].
Bibiliya ku murongo wa interineti
Ibitabo byo muri Bibiliya[Hindura | hindura inkomoko]
Ibitabo by’Isezerano rya Kera[Hindura | hindura inkomoko]
Ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya byitwa, iby’amategeko, kuko birimo amategeko Imana yahaye aba Isirayeli ikoresheje Mose, nubwo harimo n’inkuru yuko byagenze. Mose niwe wa byanditse.
- Igitabo cy’Itangiriro
- Igitabo cyo Kuva
- Igitabo cy’Abalewi
- Igitabo cyo Kubara
- Gutegekwa kwa Kabiri
- Igitabo cya Yosuwa
- Igitabo cy’Abacamanza
- Igitabo cya Rusi
- Igitabo cya Samweli
- Ibitabo by’Abami
Ibitabo by’Isezerano Rishya[Hindura | hindura inkomoko]
Ibitabo bitanu byambere mw’Isezerano rishya. Matayo, Mariko, Luka na Yohana bitwereka imiryango n’ubuzima bwa Yesu Kristo, igitabo gikurikiraho aricyo Ibyakozwe n’Intumwa gikbiyemo amateka y’Itorero rya mbere. Tugiye kwiga kur’ibi bitabo by’amateka mw’Isezerano rishya.
- Igitabo cya Matayo
- Igitabo cya Mariko
- Igitabo cya Luka
- Igitabo cya Yohana
- Ibyakozwe n’Intumwa
- Urwandiko rw’Abaroma
- Urwandiko rwa I kub’ikorinto
- Urwandiko rwa II kub’ikorinto
- Urwandiko rw’Abagalatiya
- Urwandiko rw’Abefeso
- Urwandiko rw’Abafilipi
- Urwandiko rw’Abakolosayi
- Urwandiko rwa I rwandikiwe Abatesalonika
- Urwandiko rwa II rwandikiwe Abatesalonika
- Urwandiko rwa I rwa Timoteyo
- Urwandiko rwa II rwa Timoteyo
- Urwandiko rwa Tito
- Urwandiko rwa Filimoni
- Urwandiko rw’Abaheburayo
- Urwandiko rwa Yakobo
- Urandiko rwa mbere rwa Petero
- Urwandiko rwa II rwa Petero
- Urwandiko rwa I rwa Yohana
- Urwandiko rwa II rwa Yohana
- Urwandiko rwa III rwa Yohana
- Igitabo cya Yuda
- Ibyahishuwe
- Zaburi
- Yobu
- Yesaya
- Ezekiyeli
- Daniyeli
- Imigani
- Ibyahishuwe
- Itangiriro
- Umubwiriza
- 1 Abakorinto
- 2 Abakorinto
- 1 Timoteyo
- 2 Timoteyo
- 1 Petero
- 2 Petero
Notes[Hindura | hindura inkomoko]
- ↑ Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana (jw.org)
- ↑ "Ibitabo icumi bya mbere bisomwa kandi bikunzwe cyane kurenza ibindi ku isi". Archived from the original on 2011-04-05. Retrieved 2011-04-06.
{{cite web}}
: Unknown parameter|deadurl=
ignored (|url-status=
suggested) (help)