Pariki ya Nyungwe

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search
Pariki ya Nyungwe

Pariki ya Nyungwe cyangwa Pariki Nasiyonali ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza riri mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Rwanda kandi riri hejuru y’inkombe z’ikiyaga cya Kivu. Iryo shyamba rifatanye na Pariki Nasiyonali ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi kandi rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose ; ryari rifite ubuso bwa km² 924 mu mwaka w’i 2000. Iryo shyamba riri mu misozi ifite m 1600 na m 2950 kandi ririmo amoko menshi y’ibimera abana n’amoko anyuranye y’inyamaswa ; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge. Ishyamba cyimeza rya Nyungwe ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda: ritanga hafi 60% by’amazi y’u Rwanda. Ikindi kandi isoko ry’uruzi rwa Nili iri muri iryo shyamba.

Icyondi

Amakuru dukesha RDG avuga ko iyi Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bungana na kilometerokare hafi 1000, mu misozi y’agahebuzo yo mu majyepfo y’u Rwanda, Pariki ya Nyungwe ni ishyamba rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati; akaba ari nayo yabayeho mbere y’izindi yahereye mu gihe cyiswe icy’Ubutita (Période Glacière). Ni igice gikize mu runyurane, rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti cy’inganzamarumbo lobelia n’izindi zitatse amabara menshi.

Umubare w’abanyarwanda basura Pariki ya Nyungwe ngo uragenda wiyongera, ibi ngo bikaba biterwa n’uko muri Pariki ya Nyungwe hubatswe urutindo rwo mu kirere, aho ugenda witegeye ishyamba ryose. Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe, wanasabye abanyamakuru gufata iya mbere mu gusura iyi Pariki kugira ngo babashe gutangaza ibyiza bitatse u Rwanda, nabo ubwabo babisobanukiwe.

RDG ivuga ko iri shyamba ricumbikiye inyoni z’agahebuzo mu Rwanda, Nyungwe irimo amoko agera kuri 300 y’inyoni, muri yo amoko 24 aboneka mu mashyamba macye y’ikibaya Kigali cya Albertine. Inyoni z’akataraboneka ziri mu nyoni za Nyungwe, harimo ikinyoni kinini cy’Ubururu bita Turaco, inyoni iteye ubwuzu z’ubururu, umutuku ndetse n’icyatsi zijwigira ziva mu giti zijya mu kindi nk’urugero rw’ibisiga bisa nk’ibishuhe.

Umukunga

Iyo witegereje neza muri Pariki ya Nyungwe, ubona ko habonekamo amoko 13 y’inguge zibaho mu mutuzo muri iyi pariki yose. Izi nguge zibera muri iri shyamba; amwe moko agize izi nguge ashobora gusurwa na ba mukerarugendo, andi yo ntabwo asurwa. Izi nguge zikurura abakerarugendo benshi, kuko hari amwe muri aya moko y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, uretse mu Rwanda. Uru rutonde twarusanze mu nzu y’ububiko bw’ubumenyi bwerekeye iyi Pariki ya Nyungwe, iherereye ku Uwinka.

Inkomo

Dore amwe mu moko y’inguge ziri muri Pariki ya Nyungwe: icyondi (Cercopithecus lhoesti), igihinyage, inkomo (Colobus angolensis ruwenzori), inkima (Cercopithecus mitis doggetti & kandti ), inyenzi, impundu (Pan troglodytes schweinfurtii).

Muri iyi pariki ya Nyungwe kandi ushobora kuhabona andi moko y’inguge atandukanye arimo; Umukunga (Cercopithecus ascanius schmidti), inkendi (Cercopithecus aethiops), igishabaga (Cercopithecus albigena johnostonii), Galago zo mu burasirazuba, Galago ntoya n’inini ndetse n’Igitera.

Nyungwe irushaho kuba agahebuzo kubera inguge zayo. Muri rusange zirimo amoko 13, harimo n’izisa n’umuntu cyane bita impundu, tutibagiwe inguge y’ubwoko bw’ibyondi (Cercopithecus lhoesti) hamwe n’amagana y’ubushyo buteye ubwuzu z’inkomo (Colobus angolensis ruwenzori).

Uretse muri iyi pariki y'igihugu ya Nyungwe, inzovu zo muri pariki Nasiyonali y'Akagera zazanywe mu mwaka w' 1975 zivanywe mu Bugesera, icyo gihe zari zikiri nto, gusa muri izo nzovu twavugamo nka Mutware, Helico na Mwiza kuko ari zo zashoboye kumenyera ariko izindi ziguma ari inyamaswa z' ishyamba.

Ukinjira muri Parike ya Nyungwe usanganirwa n’umwuka mwiza uhehereye, akayaga gatuje gaherekejwe n’utujwi tw’inyoni n’impumuro nziza y’indabyo ziganje muri iyo Parike, wakebuka hiryo hino ugahuza amaso n’utunyamanswa twiza cyane duteye ubwuzu bityo ukumva wakomeza kwihera ijisho.

Mu ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya « Orchidées » indabo z’agahebuzo, amoko 275 y’inyoni (orchidées : indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 gakondo).

Twababwira ko iryo teme ryubatse muri metero 50 uvuye ku butaka, rikaba rireshya na metero 150. Ni ryo rya mbere rigeze muri Afurika y’Iburasirazuba, rikaba ndetse irya 3 muri Afurika nzima nyuma ya Gana na Afurika y’Epfo. Iryo teme rifasha abasura pariko kuyireba bayihereye hejuru, ku buryo bifasha mu kureba amaso ku yandi utunyoni ndetse n’inkende biba muri iryo shyamba.

Imiyoboro[edit | edit source]